Abarimu

Icyo tugamije, ni ukwigisha ikinyarwanda abakuru n’abato babyifuza.

Kumva, kuvuga, kwandika no gusoma bizaba biri mu byiciro byose :

  1. Abatangizi.
  2. Abavuga ikinyarwanda gikeya.
  3. Abakuru bazi kuvuga ikinyarwanda ariko batazi kucyandika.

IHESHE ISHEMA

Ku ma yero 130 gusa ku mwaka, Iga neza Ikinyarwanda aho uri hose wagure isi yawe.

Dr. Shimamungu Eugene

Indimi mvuga : igifaransa n’ikinyarwanda

Iminsi mbonekera :

  1. kuwa kabiri
  2. kuwa gatanu 
  3. ku cyumweru

Amasaha mbonekaho :

  • kuva saa kumi n’ebyiri kugera saa mbiri za nimugoroba z’i Paris (hagati ya 18h00 na 20h00 z’i Paris)

Mukaremera Liberata

Umurage Mwiza

Umwarimu w’indashyikirwa, umubyeyi, inshuti, yatuvuyemo ku cyumweru tariki 23/02/2025.

Adusigiye Umurage Mwiza, ibitabo by’amasomo y’ikinyarwanda bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Tuzahora tukwibuka.

Amakuru y’itangazwa ry’ibitabo by’amasomo ye muzayasanga hano.

Mukeshimana Françoise

Indimi mvuga : igifaransa, ikinorsk n’ikinyarwanda

Iminsi mbonekera :

  1. kuwa gatandatu
  2. ku cyumweru

Amasaha mbonekaho :

  • hagati ya saa tatu na saa tanu z’i Paris (hagati ya 9h00 na 11h00 za mu gitondo i Paris)

Hakizimana Maurice

Indimi mvuga : igifaransa, icyongereza n’ikinyarwanda

Iminsi mbonekera :

  1. kuwa gatatu
  2. kuwa gatandatu 
  3. kuwa cyumweru

Amasaha mbonekaho :

  • kuva sa kumi n’ebyiri kugera sa mbiri isaha y’i Paris (hagati ya 18h00 na 20h00 i Paris).